Radio Maria Rwanda est une Radio chretienne catholique au service de l�annonce de la Bonne Nouvelle de Jesus Christ.
Radio Maria Rwanda fonctionne gr�ce aux dons de ses auditeurs puisqu�elle est une Radio non commerciale.
Vous pouvez suivre ses �missions sur 88.6MHZ,97.3MHZ,99.4MHZ,99.8MHZ ou sur l�Internet � l'adresse www.radiomaria.rw
Que Dieu vous b�nisse.
Products & Services :
Radio Maria Rwanda igamije iyogezabutumwa. Ntikora ubucuruzi cyangwa ibikorwa bya politiki.Radiyo Mariya ifasha abantu guhinduka no guhuza ingiro n`Ivanjli ya Kristu bemera.Ni ijwi Umubyeyi Bikira Maria yahaye Kiliziya kugira ngo itoze ukwemera abantu muri ikimgihe usanga bugarijwe n`umwijima w`ubuhakanyi no kwikunda. Ni inzira yo guhamagarira abayumva kwimika urukundo,kubabarirana no kwiringira impuhwe z`Imana.Hari ubuhamya bw`abadutega amatwi bemeza ko Radio Maria yabafashije kugarukira Imana,abandi yatumye biyakira hari n`abo yahuje ubu bakaba ari inshuti.
Kugeza ubu, bigaragara ko Radio Maria ifasha abasaza n`abakecuru kubaho mu isengesho kuko baba batagifite intege zo kugera aho abandi bari.Radio Maria Rwanda ibabarana n`abarwayi, ikabahumuriza, ikifatanya
na bo mu isengesho ibereka ko ububabare bwabo bufite igisobanuro iyo barangamiye umusaraba wa Kristu. Radio Maria Rwanda yita ku bana n`urubyiruko rushobora gutwarwa n`iby`isi, ikabategurira ibiganiro n`indirimbo zibafasha gukurana umutima ukunda Imana n`abantu.
Radio Maria Rwanda/Office-Muhanga
Ibiganiro bya Radio Maria Rwanda bigamije kurera muntu mu buryo bwuzuye ku buryo yaba indacyemwa mu muryango nyarwanda ndetse akaba indatwa mu ruhando rw`amahanga. Niyo mpamvu hari ibiganiro bishimangira uburere mbonezabupfura n`imigenzo mbonezamana, ibiganiro bikangurira abantu iterambere rya roho n`iry`umubiri, ibiganiro bikangurira abantu kugira imigenzereze itanyuranya n`ugushaka kw�Imana,.....Ni ngombwa ariko kumenya ko isengesho rifata umwanya w`ibanze mu biganiro bya Radio Maria.Isengesho ryo kuri Radio Maria rikurikiza gahunda ya Kiliziya.Mu gitambo cya misa buri munsi Radio Maria yifatanya mu isengesho n`abarwayi aho bari hose, abageze mu zabukuru batakigira intege zibageza aho abandi baturira igitambo, abari mu magereza n`abandi bafite intege nke.By`umwihariko buri wa mbere mu gitondo dusabira izo ngeri z`abantu banyuranye twogeyemo n`abatera Radio Maria inkunga.
Mu gitondo kugira ngo abantu bibuke ko bagomba gutangira umunsi bashimira Imana ibaramukije banayiragiza gahunda bafite, nimugoroba bashimira Imana mbere yo kuryama, ishapule ndetse n`andi masengesho anyuranye afasha abantu ku giti cyabo, mu muryango kuguma mu mushyikirano n`Imana.Mu bihe byagenwe na Kiliziya Radio Maria yifashisha inzira y`umusaraba cyangwa noveni yifatanya n`abakristu kubaho ibyo bihe bya Kiliziya.